1
Nyagasani, Turakwiragije, Turagukennye cyane; Turagire mu bwatsi butoshye, Turakwiyeguriye; Nyagasani, Nyagasani, Ni we waducunguye; Nyagasani, Nyagasani, Ni we waducunguye.
2
Ubu tur’ abawe rwose Mwami, Tureban’ imbabazi; Turinde t ur’ umukumbi wawe, Twe guteshuk’ inzira; Nyagasani, Nyagasani, Nyamuneka twumvire; Nyagasani, Nyagasani, Nyamuneka twunvire.
3
Wasezeranye k’ uzatwakira, N’ubwo tur’ abangizi; Udufitiy’ imbabazi nyinshi, N’ ubuntu buhebuje; Nyagasani, Nyagasani, Turakugarukira; Nyagasani, Nyagasani, Turakugarukira.
