Ibyiringiro  Dufite
Indirimbo 1764 verses

Ibyiringiro Dufite

1

Ibyiringiro dufite bigir’ agaciro cyane; Kurut’ iby’ iyi si by’ imburamumaro, Bijya bishimisha benshi.

2

Twabony’ umucy’ utangaje, Utamurur’ umwijima, Wazanywe n’ uk’ urupfu rwiganzuy’ isi, None twaretse kwiheba.

3

Twumvis’ ijwi ry’ ihumure, Rinyur’ imitima yacu; Ridutinyura rwose, rikatwizeza, Yukw’ Iman’ ar’ urukundo.

4

Iryo jwi n’ irya Rurema, Uwo mucyo n’ Ijambo rye; Ibyo byiringiro n’ ukuragw’ ijuru, Ntitwongere gupf’ ukundi.