Icyamp’  Umuriro  Waka
Indirimbo 1954 verses

Icyamp’ Umuriro Waka

1

Icyamp’ umuriro waka, Wajyag’ urabagiranira. Mu bera ba kera bose, Ukabagir’ intwari z’ Imana.

2

Mwam’ icyampa wa mutima, Aburahamu yahoranye; Wari no muri Pawulo, Ukamutera kwiyumanganya.

3

Ntukiban’ intore zawe, Nk’ uko wabanye na Eliya? Ugahumuriza Yobu, Ageze mu kaga katavugwa.

4

Ibuka, Mwam’ aba kera, Uko wabagendereraga; Ab’ ari k’ ujy’ utugenza, Utwuzuz’ Umwuka wawe Wera.