1
Icyamp’ umuriro waka, Wajyag’ urabagiranira. Mu bera ba kera bose, Ukabagir’ intwari z’ Imana.
2
Mwam’ icyampa wa mutima, Aburahamu yahoranye; Wari no muri Pawulo, Ukamutera kwiyumanganya.
3
Ntukiban’ intore zawe, Nk’ uko wabanye na Eliya? Ugahumuriza Yobu, Ageze mu kaga katavugwa.
4
Ibuka, Mwam’ aba kera, Uko wabagendereraga; Ab’ ari k’ ujy’ utugenza, Utwuzuz’ Umwuka wawe Wera.
