1
Mbes’ urashaka kunesh’ ibyaha? Izer’ amaraso ya Yesu. Mbes’ urashaka kumeny’ intsinzi? N’ amaraso y’ Umukiza.
2
S’ urashaka gukir’ ubwibone? Izer’ amaraso ya Yesu; Ngwin’ umusange ku musaraba, Akwejesh’ amaraso ye.
3
Mbes’ urashaka kujya wera de? Izer’ amaraso ya Yesu. Icyakwez’ ibizinga by’ ibyaha, N’ amaraso y’ Umukiza.
4
Urashaka gukorera Yesu? Izer’ amaraso y’ akiza. Urashaka kujy’ umusingiza? Izere ya maraso ye.
Gusubiramo
S. na A. : Har’ imbaraga mu maraso,
Y’ Umwana w’ Intama;
Har’ imbaraga mu maraso,
Ya Yes’ Umwana w’ Imana .
T. na B. : Koko har’ imbaraga mu maraso…;
Y’ Umwana… w’ Intama;
Koko har’ imbaraga mu maraso,
Ya Yes’ Umwana w’ Imana.
