Mbes’  Urashaka  Kunesh’  Ibyaha?
Indirimbo 1964 verses

Mbes’ Urashaka Kunesh’ Ibyaha?

1

Mbes’ urashaka kunesh’ ibyaha? Izer’ amaraso ya Yesu. Mbes’ urashaka kumeny’ intsinzi? N’ amaraso y’ Umukiza.

2

S’ urashaka gukir’ ubwibone? Izer’ amaraso ya Yesu; Ngwin’ umusange ku musaraba, Akwejesh’ amaraso ye.

3

Mbes’ urashaka kujya wera de? Izer’ amaraso ya Yesu. Icyakwez’ ibizinga by’ ibyaha, N’ amaraso y’ Umukiza.

4

Urashaka gukorera Yesu? Izer’ amaraso y’ akiza. Urashaka kujy’ umusingiza? Izere ya maraso ye.

Gusubiramo

S. na A. : Har’ imbaraga mu maraso,

Y’ Umwana w’ Intama;

Har’ imbaraga mu maraso,

Ya Yes’ Umwana w’ Imana .

T. na B. : Koko har’ imbaraga mu maraso…;

Y’ Umwana… w’ Intama;

Koko har’ imbaraga mu maraso,

Ya Yes’ Umwana w’ Imana.