1
Munsi y’ amababa ye ni hw’ ampisha, N’ ubw’ ijoro ryakwijima cyane, Ntacyo nzatinya nzi kw’ azankomeza, Ubu nd’ umwana we yacunguye.
2
Munsi y’ amababa ye nta gahinda, N’ uburuhukiro bw’ umutima, Mur’ iyi si ntiharimw’ agakiza, Mpirwa ndi mu mababa ye gusa.
3
Munsi y’ amababa ye ni ho heza, Nzajya mpihish’ ibishuko byose, Ni ho buhungiro nta cyampangara, ,Nzibanira na Yes’ amahoro.
Gusubiramo
Munsi y’ ayo mababa ye,
Havuy’ urukundo rwinshi,
Mu mababa ni ho nzibera,
Mu mahor’ iteka ryose.
