Mwami,  Umurab’  Urakaze!
Indirimbo 2047 verses

Mwami, Umurab’ Urakaze!

1

Mwam’ umurab’ urakaze, Urahorera cyane. Nta buhungiro nta bwugamo, Bw’ umuzajoro nk’uyu. Mbese ko tugiye gupfa, Nawe wiryamiye? Dor’ umuraba wabay’ icyago, Tugiye kurengerwa.

2

Mwami mfit’ agahind’ ubu, N’ umubabaro mwinshi, Umuraba urandengeye, Mwami tebuk’ unkize. Isuri y’ ibyaha byanjye, Dor’ irantembanye, Ndarenganye, Ndarenganye rwose, Mwami tebuk’ unkize.

3

Mwam’ umurab’ uratuje, Ubu nta bwoba mfite. Hamaze no gutamuruka, Mfit’ ibyishimo byinshi. Nuko, Mwami ndakwinginze, Ntunsige njyenyine, Nduhukire mur’ iki cyambu, Kirimw’ amahoro masa.

Gusubiramo

S. na A.: Umurab’ uranyumvira rwose; Utuze.

T. na B.: Umurab’ uranyumvira rwose.

Utuze ...ze ...tuze

Bose : Nib’ ar’ umurab’ usheg’ utyo,

Cyangwa dayimoni cyangwa s’ abantu,

Nta mazi yabasha kurengera

Ubwat’ Umwami wa byos’ arimo.

Dore byose biranyumvira; Bituze, Bituze.

Dore byose biranyumvira, Biratuza.