Mwam’ umurab’ urakaze, Urahorera cyane. Nta buhungiro nta bwugamo, Bw’ umuzajoro nk’uyu. Mbese ko tugiye gupfa, Nawe wiryamiye? Dor’ umuraba wabay’ icyago, Tugiye kurengerwa.
Mwami mfit’ agahind’ ubu, N’ umubabaro mwinshi, Umuraba urandengeye, Mwami tebuk’ unkize. Isuri y’ ibyaha byanjye, Dor’ irantembanye, Ndarenganye, Ndarenganye rwose, Mwami tebuk’ unkize.
Mwam’ umurab’ uratuje, Ubu nta bwoba mfite. Hamaze no gutamuruka, Mfit’ ibyishimo byinshi. Nuko, Mwami ndakwinginze, Ntunsige njyenyine, Nduhukire mur’ iki cyambu, Kirimw’ amahoro masa.
Gusubiramo
S. na A.: Umurab’ uranyumvira rwose; Utuze.
T. na B.: Umurab’ uranyumvira rwose.
Utuze ...ze ...tuze
Bose : Nib’ ar’ umurab’ usheg’ utyo,
Cyangwa dayimoni cyangwa s’ abantu,
Nta mazi yabasha kurengera
Ubwat’ Umwami wa byos’ arimo.
Dore byose biranyumvira; Bituze, Bituze.
Dore byose biranyumvira, Biratuza.
