Wavuye mw’ ijuru usig’ ubwami bwawe, Uza mur’ iyi si ku bwanjye, I Betelehemu, Ntiwabonay’ icumbi, Kand’ ur’ Umwami w’ abami.
Abamarayika bakuririmbiraga, Bogez’ icyubahiro cyawe, Maz’ ugeze mw’ isi uvuk’ ur’ umukene, Wicisha bugufi cyane.
Ingunzu zitahiraga mu myobo yazo, Inyoni zirara mu byari, Ariko woweho wararaga butunda, Mw’ ishyamba ry’ i Galilaya.
Wazaniy’ abantu Ijambo rihoraho, Ngo rizabah’ umudendezo, Maze barakwanga bakujyan’ i Kalvari, Bakwambikiray’ amahwa.
Ubw’ uzagaruka mw’ ikobe ry’ indirimbo, Uje mu cyubahiro cyawe, Ndifuza cyane yuko wazampamagara, Ut’ icar’ iburyo bwanjye.
Gusubiramo
Nguhay’ umwanya mu mutima,
Uwiberemw’ ibihe byose,
Ndawukweguriye Mwami wanjye,
Uwiberemw’ ibihe byose.
