Mucunguzi  Wanjye
Indirimbo 2395 verses

Mucunguzi Wanjye

1

Mukiza wanjye nshaka kub’ uwawe, Ngwin’ uture mu mutima wanjy’ iteka. Uwukuremo ibigirwamana, Uwubonez’ ushiremo inenge.

2

Mwami Yesu ntiwemere na gato, Yukw’ icyaha cyabon’ akanya na gato; Ko kunyuramo cyiza mu mutima, Nta ma w’ Imana, nyejesh’ amaraso.

3

Data nubwo ntagira kivurira, Unyitaho ugatuma Mwuka Wera; Akanyobora agatuma ntsinda, Maz’ umutima wanjye ukabonera.

4

Mwami dore ntegereje nizeye, Ndeger’ umusaraba wambambiweho. Ngo mpumurizwe, mbya rw’ ubwa kabiri, Nzishimir’ iteka kwiber’ iwawe.

5

Haleluya! Kwizera kunsubiza ishusho iboneye waturemanye. Shimirw’ imirimo yaw’ itangaje, Warandemye, untaka icyubahiro.

Gusubiramo

Amaraso yawe Mwami,

Niy’ a bonez’ umutima wanjye.