Inkomangiro  Yawe  Yafata?
Indirimbo 2595 verses

Inkomangiro Yawe Yafata?

1

Inkomangiro yawe yafata, Umuraba w’ ibyag’ uguteye? Ukagukanagira nk’ ingoyi, Inkomangiro yaw’ izashikama?

2

Nib’ itsitse ntizateraganwa, Ifashwe n’ ukuboko k’ Umwami, Imirunga ye iraduhuza, Bitewe n’ imbaraga y’ ikomeye.

3

Izashikama mu gihe kibi, Ubw’ imivumb’ izab’ ihurura, Umuyaga w’ ishuher’ usheze, Ntabwo bizarenga ku bwato bwacu.

4

Ndetse no mu gihe kibi cyane, Twifuz’ amazi yaduhem bura, Tuzatsika ku nkombe z’ ijuru, Umugar’ ushire buherih eri.

5

Ubw’ igitondo kizatangaza, N’ amarembo arabagirana, Tuzatsika ku nkombe z’ ijuru, Umugar’ ushire buheriheri.

Gusubiramo

Dufit’ inkomangir’ itsika, Imiraba yiyungikanya,

Ikomangiye ku Rutare, Rushikamye, Umukiza wacu.