Nta  Rindi  Zina  Nka  Yesu
Indirimbo 2605 verses

Nta Rindi Zina Nka Yesu

1

Nta rindi zina nka Yesu, N’ izina rihebuje, Rihimbar’ abo mw’ ijuru, N’ abakristo bo mw’ isi.

2

Nta rindi zina nka Yesu, Rimar’ imibabaro, Nta zina ryahwana n’ irye, Ndetse no mu mahoro.

3

Mfit’ ibyiringiro byo kuzamubon’ agarutse, Nizeye kw’ azanyakira, Maz’ akampumuriza.

4

Nib’ ashaka ko mukorera mu ruzabibu rwe, Azampira mu byo nkora, Kand’ ahir’ ibyo mvuga.

5

Nah’ urupfu rwanyegura, Kuko nd’ umukungugu, Ntacyo bizaba bintwaye, Niringiy’ Umukiza.

Gusubiramo

Zina (zina) ryiza (ryiza),

Nta rihwanye n’ irya Yesu,

Zina (zina) ryiza (ryiza),

Nta rihwanye n’ irya Yesu.