1
Nta rindi zina nka Yesu, N’ izina rihebuje, Rihimbar’ abo mw’ ijuru, N’ abakristo bo mw’ isi.
2
Nta rindi zina nka Yesu, Rimar’ imibabaro, Nta zina ryahwana n’ irye, Ndetse no mu mahoro.
3
Mfit’ ibyiringiro byo kuzamubon’ agarutse, Nizeye kw’ azanyakira, Maz’ akampumuriza.
4
Nib’ ashaka ko mukorera mu ruzabibu rwe, Azampira mu byo nkora, Kand’ ahir’ ibyo mvuga.
5
Nah’ urupfu rwanyegura, Kuko nd’ umukungugu, Ntacyo bizaba bintwaye, Niringiy’ Umukiza.
Gusubiramo
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Nta rihwanye n’ irya Yesu,
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Nta rihwanye n’ irya Yesu.
