1
N’ ubw’ ibyiza by’ isi byansh uka, Nzasa na Yesu, Ntacyo mw’ isi kizampindura, Nzasa na Yesu.
2
Nabohow’ ingoyi z’ umwanzi, Nzasa na Yesu, Nzarushaho kumukorera, Nzasa na Yesu.
3
Naba mw’ isi cyangwa mw’ ijuru, Nzasa na Yesu, Nzahora mbyamamaz’ iteka, Nzasa na Yesu.
4
Kugira ngo nzajye mw’ ijuru, Nzasa na Yesu, Kuko nifuza kuzashimwa, Nzasa na Yesu.
Gusubiramo
Nzasa na Yesu rwose, Ni yo ndirimbo yanjye,
Ndi hanze n’ imuhira, Nzajya nsa na Yesu.
