Iyi  Si  Ni  Iya  Data
Indirimbo 2764 verses

Iyi Si Ni Iya Data

1

Iyi si n’ iya Data, Kand’ iyo ntez’ amatwi, Numv’ ibiremwa bisingiza izina rye mu ndirimbo, Isi n’ iya Data, Mpora mbitekereza, Iby’ Uhoraho yaremye byose, Ni byiza bitangaje.

2

Iyi si n’ iya Data, Inyoni ziririmba, Umuseke wa mu gitondo, N’ impumuro y’ uburabyo, Ibimera byose, Hamwe n’ ibyo mw’ ijuru, Byose bigaragaz’ ububasha, N’ imbaraga ze nyinshi.

3

Iyi si n’ iya Data, N’ ubwo yuzuy’ ibyaha, Nta kizaganz’ imbaraga ze, Azahor’ ari ku ngoma, Isi n’ iya Data, Mbese nakwiganyira? Imana yac’ izahora ku ngom’ ibihe bidashira.

4

Iyi si n’ iya Data, Ntabwo nzabyibagirwa, N’ ubw’ ibyaha biyuzuyemo, Imana n’ umuyobozi, Isi n’ iya Data, Ni kuki nababara? Data ni we uri ku ngoma, Ijuru n’ isi byishime.