1
Bona n’ ubwo ngoswe n’ ibicu, Kandi nkab’ inkehwe, Kandi nkaba ndembejwe n’ amaganya menshi cyane. Gubiramo: Nagira Yesu wenyine, Byose byatamuruka, Ni we zuba ryaka nk’ inyenyeri y’ i Betelehemu.
2
N’ ubw’ urugendo rwo mw’ isi rwantera gucogora, Najya gusingir’ uburabyo, Ngasingir’ amahwa.
3
N’ ubw’ umutima wanjye, Wazirikan’ Uwankunze, Bigatuma ngir’ agahinda, Kenshi nkababara.
4
Nzirikany’ icyubahiro, Ntegereje kwinjira, Navuga Yesu wenyine, Byose byatamuruka.
