Intama  Mirongo  Cyenda  N’  Icyenda
Indirimbo 2795 verses

Intama Mirongo Cyenda N’ Icyenda

1

Intama mirongo cyenda n’ icyenda, Zari mu kiraro cyazo, Imwe yazimiye yararagiye, Yagiye mu bihanamanga, Dor’ irazerera mu ki daturwa, Yasiz’ Umwungeri w’ impuhwe nyinshi, Yasiz’ Umwungeri w’ impuhwe nyinshi.

2

Ufite mirongo cyenda n’ icyenda, Mbese warets’ iyo Mwami, Aransubiz’ ati : Na yo n’ iyanjye, Ibarirwa mu ntama zanjye, Bona nahw’ inzira yakukumuka, Ndayikurikira mu kidaturwa, Ndebe ko nabasha kuyibonayo.

3

Nta mun tu wamenya uko yarushye, N’ uko yambuts’ imigezi, Ryar’ ijoro ribi kandi ntaw’ uzi, Uko yataruy’ iyo ntama, Yumvis’ ijwi ryayo mu kidaturwa, Ntabwo yagirag’ uwayitabara, Rwose yar’ is igaje hat’ igapfa.

4

Mwami nyer ek’ inzira wanyuzemo, Mbone mw’ amaraso yawe, Yavuye ku bwacu twarazimiye, Maz’ utugaru ra mu bushyo, Nyereka za nkovu zo m u biganza, Wakomerekejwe mur’ iryo joro, N’ igihe bakwambikaga ya mahwa.

5

Ku misozi hose no mu bikombe, No ku bitare ku manga, Har’ ijwi rirenga ngo nimwishime, Intama yanjye yabonetse, Abamarayika bavuga bati: Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye, Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye.