Mu gihugu cyiza twasezeraniwe, Hariy’ ururembo rwera rw’ Imana, Tuzamuk’ imisozi tunaniwe, Tukarabukw’ aho tuzab’ iteka.
Mu bitabo by’ abahanuzi tubwirwa, Iby’ umudugudu wera w’ Imana, N’ inzira zaho zisizwe zahabu, Amazu yahw’ ararabagirana.
Abazajyayo n’ abizera bakeya, Bakomez’ amategeko y’ Imana, Tuzahora turangurur’ amajwi, Turirimb’ indirimbo z’ ibyishimo.
Mbese tuzahurirayo bene Data, Mu gihugu kirasirwa n’ izuba? Nimwemera ubutumwa bw’ Imana, Yesu naza azabahamagara.
Gusubiramo
S. na A. : Tugeze hafi, Hafi y’ iwacu,
Dore hararabagirana cyane,
Har’ umucy’ uturuka mu marembo,
Aho ni ho tuzab’ iteka ryose,
Turirimbana n’ abamarayika,
Turi hafi yaho.
T. na B. : Tuge… tugeze y’ iwacu , Hafi y’ iwacu,
Dore hararabagirana cyane,
Har’ umucy’ uturuka mu marembo,
Aho ni ho tuzab’ iteka ryose,
Turirimbana n’ abamarayika,
Turi, turi hafi …ho.
