1
Shaka gutungana, Jy’ uhor’ usenga; Bana n’ Uwiteka, Ujy’ umwumvira; Jy’ ukund’ Abakristo, Fash’ abarembye; Ntuhuge na hato, Gushak’ ihirwe.
2
Shaka gutungana, Hagomye benshi; Horana na Yesu, Mu rwiherero. N’ umwitegereza, Uzaba nka we; Bose bazamenya, K’ u meze nka we.
3
Shaka gutungana, Akuyobore. Ty’ itond’ imbere ye, N’ ugir’ ibyago, Uk’ umera kose, Jy’ umwiyambaza. Jy’ uyoboka Yesu, Mwumvire rwose.
4
Shaka gutungana, Tuz’ umutima. Tekerez’ ibyiza, Wihutiraho. Jya wumvir’ Umwuka, Gwiz’ urukundo; Uzatunganira, Kuba mw’ ijuru.
