Ungumane
Indirimbo 294 verses

Ungumane

1

Ungumane ko bugiye kwira, Haj’ umwijima Mwam’ ungumane. Ubwo bagenzi banjye bansiga, Nkaba jyenyine, Mwam’ ungumane.

2

Mur’ iyi si byose birashira, Nta munezer’ uhaba na hato; Nta kidapfa, nta kidahinduka; Wow’ udahinyuka, ungumane.

3

Mwami niwe nshak’ iteka ryose, Nta moshya ntsinda tutari kumwe. Nta wabasha kunyobora nkawe. Mwam’ iteka ryose, ungumane.

4

N’ ungumana, nta mubisha ntinya; Ishavu rizab’ umunezero; Imbori z’ urupfu zizashira; Ntabwo ntazanesha n’ ungumana.