1
Yesu ndagutakambiye, Kuk’ utantabaye napfa, Ungeze ku gakiza kawe, Unyakir’ uko ndi.
2
Ntabwo ngira kivurira, Arikw’ amaraso yawe, Ni yo yangize uk’ ushaka, Unyakir’ uko ndi.
3
Sinabasha kwitegura, Nguhay’ imigambi yanjye, Unkize kubw’ izina ryawe, Unyakir’ uko ndi.
4
Dore Mwami nje ku birenge byaw’ ungir’ uk’ ushaka, Utungany’ umurimo wawe, Unyakir’ uko ndi.
Gusubiramo
Unyakir’ uko ndi, Unyakir’ uko ndi,
Mwami wanjye warampfiriye,
Unyakir’ uko ndi.
