Yesu  Ndagutakambiye
Indirimbo 2834 verses

Yesu Ndagutakambiye

1

Yesu ndagutakambiye, Kuk’ utantabaye napfa, Ungeze ku gakiza kawe, Unyakir’ uko ndi.

2

Ntabwo ngira kivurira, Arikw’ amaraso yawe, Ni yo yangize uk’ ushaka, Unyakir’ uko ndi.

3

Sinabasha kwitegura, Nguhay’ imigambi yanjye, Unkize kubw’ izina ryawe, Unyakir’ uko ndi.

4

Dore Mwami nje ku birenge byaw’ ungir’ uk’ ushaka, Utungany’ umurimo wawe, Unyakir’ uko ndi.

Gusubiramo

Unyakir’ uko ndi, Unyakir’ uko ndi,

Mwami wanjye warampfiriye,

Unyakir’ uko ndi.