1
Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Kuko andutira byose, Ni we wampagaritse ku Rutare, Mpaboner’ umunezero.
2
Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Antur’ imitwaro yose, Arankomeza sinzanyeganyega, Kukw’ ahor’ ambumbatiye.
3
Ansesurahw’ imigisha nk’ ikamba, Anyuzuz’ ubugwaneza, Ndirimba ntikenga nsingiz’ Imana, Ni yo Mucunguzi wanjye.
4
Ninambara kurabagirana kwe, Nibwo nzamusanganira, Nzajya ndirimbana n’ abacunguwe, Indirimbo y’ agakiza.
Gusubiramo
Ni we wampagaritse ku Rutare, Mu gihugu cy’ umutarwe,
Kand’ ampisha mu rukundo rwe rwinshi,
Andind ish’ ukuboko kwe, Andindish’ ukuboko kwe.
