1
Mpisem’ Umukiza Yesu gusa, Kurut’ ubutunzi bwo mur’ iyi si, Andutir’ ifeza n’ izahabu, Ikiganza cye cyarambambiwe.
2
Mpisemo Yesu kurut’ ikuzo, No kumukorera nivuy’ inyuma, Andutir’ icyubahiro cy’ isi, Nkunda kwitirirwa izina Rye.
3
Arush’ ibiremwa byos’ ubwiza, Anyur’ umutima kuruta byose, Azah’ umutima wanjy’ ibyiza, Nimwemerera akanyobora.
Gusubiramo
Rwos’ aho kwitw’ umunt’ ukomeye,
Kandi nd’ umunyabyaha;
Nahitamo kub’ uworoheje,
Ariko nd’ uwa Yesu.
