Amahoro   masa
Indirimbo 2965 verses

Amahoro masa

1

Umutima wanjy’ urasingiz’ Imana, Mu ndirimbo y’ umunezero, Nifitiy’ amahoro ava mw’ ijuru, Yuzuye mu mutima wanjye.

2

Nifitiy’ amahor’ arut’ ubutunzi, Yuzuye mu mutima wanjye, Kandi nta muntu wabasha kuyanyaga, Ntawe n’ aho yakwigir’ ate!

3

Yambereye ubuhungiro nijoro, Bituma mb’ uwa Yesu gusa, Nta cyampangara ku manywa na nijoro, Ntacyo rwose haba na gito!

4

Reka mvug’ ibya wa mudugudu mwiza, Uwo nzabona nkanezerwa, Mu ndirimb’ abera bazaharirimbir’ imwe n’ iyi ngiyi wumva ngo:

5

N’ ubwo nanyuraga mu makuba y’ isi, Nkabur’ umunt’ umpumuriza, Umukiza wanjye n’ inshuti y’ ukuri, Yangoteshej’ amaboko ye .

Gusubiramo

Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,

Nyamuneka tungany’ ubugingo bwanjye,

N’ urukundo rutarondorwa.