1
Yesu ni we niringira, Ni we butunzi bwanjye, Nzakwishingikirizaho, Kugez’ igihe nzapfa, Ni wowe umbeshejeho kuko ump’ amahoro, Ni wow’ ump’ umunezero, Ur’ ubuzima bwanjye.
2
Niba bikwiriye kureb’ umusaraba wawe, Ngira intungane nkunde amategeko yawe, Ntawe unaniza ngw’ akor’ ibyo adashoboye, Ntacy o wasaba ng’ umuntu abon’ icyakwitura.
3
Njye ndashaka kugendera mu mucyo wawe Yesu, Ngo nzazuke nigira iwawe mw’ ijuru heza. Aho ni ho hari igihugu nzabamw’ iteka, Ni ho Yesu azanyakira ari mu ngoro ye.
