1
Nzabana n’ Umwam’ ibihe bidashira, Iryo jambo rivuga ngo: Nzatur’ ibudapfa, N’ ubwo nkingiranywe mur’ uyu mubiri, Buzacya negereje gutah’ iwacu heza.
2
Mu rugo rw’ Umwami ndahararikira, Kwizera ni ko kunyerek’ amarembo yaho, N’ ubwo njya ncogora s’ ukutahashaka, Iyo gakondo y’ abera ni Yerusalemu.
3
Njya ngotwa n’ ibyaha, Nkumva ndacogoye, Nka bur’ aho mfata nka ya numa yo mu nkuge, Ibicu byeyutse, Umukororombya, W’ ihumure urasira mu mutima wanjye.
4
Nkund’ izo ndirimbo zihora mw’ ijuru, Izo mw’ isi yacu ni nk’ indimi z’ i Babeli, Harihw’ icyo nkunda, Nukw’ abazazuka, Bazongera kubana na Yesu, Yee, Amina.
Gusubiramo
Iwacu, Iwacu, Ngeze hafi yaho.
