Nzabana  N’ Umwami
Indirimbo 3044 verses

Nzabana N’ Umwami

1

Nzabana n’ Umwam’ ibihe bidashira, Iryo jambo rivuga ngo: Nzatur’ ibudapfa, N’ ubwo nkingiranywe mur’ uyu mubiri, Buzacya negereje gutah’ iwacu heza.

2

Mu rugo rw’ Umwami ndahararikira, Kwizera ni ko kunyerek’ amarembo yaho, N’ ubwo njya ncogora s’ ukutahashaka, Iyo gakondo y’ abera ni Yerusalemu.

3

Njya ngotwa n’ ibyaha, Nkumva ndacogoye, Nka bur’ aho mfata nka ya numa yo mu nkuge, Ibicu byeyutse, Umukororombya, W’ ihumure urasira mu mutima wanjye.

4

Nkund’ izo ndirimbo zihora mw’ ijuru, Izo mw’ isi yacu ni nk’ indimi z’ i Babeli, Harihw’ icyo nkunda, Nukw’ abazazuka, Bazongera kubana na Yesu, Yee, Amina.

Gusubiramo

Iwacu, Iwacu, Ngeze hafi yaho.