1
Mwami Yesu Mugenga w’ ibi bintu byose, Wambay’ ubumuntu ku bwacu. Ndakwiyeguriye, nzakubaha; Kuk’ ur’ ikuzo n’ ikamba ryanjye.
2
Icyanya ni cyiza, n’ amashyamba ni meza, N’ ibimera na byo ni byiza; Yes’ urabirusha, kand’ urab oneye; Uturuhur’ imitima.
3
Umucyo ni mwiza, Umwez’ ukawurusha, N’ umucyo w’ inyenyeri n ’uko. Yes’ urabirusha, kand’ uraboneye, Kurush’ abamarayika.
