1
Ndanezerwa kw’ anyobora, Arampumurish’ Ijambo rye. Mu byo nkora, n’ aho ngenda, N’ukoboko kwa Yesu kunyobora.
2
Niba ngir’ ishavu ryinshi, Cyangwa nubwo nezerwa cyane. Mu mahoro n’ amakuba, N’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
3
Mwami nshaka ko tubana; Ntabwo nzinuba nitotomba; Nzagumya nishime cyane, K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
4
Ndangij’ imirimo yanjye, Nesheje kubw’ imbabazi ze; Ntacyo nzatinya n’ urupfu, K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.
Gusubiramo
Aranyobora nkanezerwa,
N’ ukw’ anyoboresh’ ukuboko kwe.
Nshaka kumukorera neza,
Yuk’ ukuboko kwe kunyobora.
