Ndanezerwa  Kw’ Anyobora
Indirimbo 334 verses

Ndanezerwa Kw’ Anyobora

1

Ndanezerwa kw’ anyobora, Arampumurish’ Ijambo rye. Mu byo nkora, n’ aho ngenda, N’ukoboko kwa Yesu kunyobora.

2

Niba ngir’ ishavu ryinshi, Cyangwa nubwo nezerwa cyane. Mu mahoro n’ amakuba, N’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.

3

Mwami nshaka ko tubana; Ntabwo nzinuba nitotomba; Nzagumya nishime cyane, K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.

4

Ndangij’ imirimo yanjye, Nesheje kubw’ imbabazi ze; Ntacyo nzatinya n’ urupfu, K’ ukuboko kwa Yesu kunyobora.

Gusubiramo

Aranyobora nkanezerwa,

N’ ukw’ anyoboresh’ ukuboko kwe.

Nshaka kumukorera neza,

Yuk’ ukuboko kwe kunyobora.