1
Nimbon’ amahoro yomboka nk’ uruzi, Naho naba mfit’ ishavu, Uko mba kose, Njya nkunda kuvuga Nti: Nguwe neza mu mutima.
2
Satani nantera, Nkagira n’ ibyago, Nkomezwa no kwiringira, Kuko Kristo yabonye ko nd’ intebyi; Ni ko kumvir’ amaraso ye.
3
Nshima cyane kuko mbabariw’ ibyaha, Nta na kimwe cyasigaye; Byabambanywe nawe ku musaraba; Mutima wanjye shim’ Umwami.
4
Mwami tebuts’ umuns’ uzagarukaho, Ubw’ ibicu bizarundwa, Impand’ ivuze, Umwam’ amanuke Nti: Nguwe neza mu mutima.
Gusubiramo
Ni neza (ni neza) ndatuje (ndatuje);
Ko nguwe neza mu mutima.
