1
Nzabon’ Umwami wanjy’ aririmbirwa n’ abamarayika, Tuzabana na w’ iteka ryose, mu gihugu cy’ ibyiza.
2
Mur’ icyo gihugu cyiza nta joro rizabay’ ukundi. Nzabana n’ Umwami wancunguje amaraso y’ akiza.
3
Nzabana n’ Umwami wanjye nkunda, nzamureba mu maso, Nzamuririmbira mushimira Ubuntu yangiriye.
Gusubiramo
Tuzahorana ibihe byose,
Yankirije i Kalvari.
Amaherezo nzabon’ Umwami ,
Wanyitangiye kera.
