1
Icyampa kugendana n’ Imana, Mu nzir’ ijya mw’ ijuru, Ni byo byamber’ umucy’ ungeza, Ku Mwana w’ Intama.
2
Garuka, Mukunzi garuka, Ntumwa nziza y’ amahoro, Nang’ ibyaha byakubabaje, Bikantanya nawe.
3
Mbega ngo ndagir’ amahoro, Ntazigera nibagirwa! Ariko byansizemw’ imvun’ itakungwa n’ ab’ isi.
4
Icyo nagusimbuje cyose, Uko cyaba kiri kose, Mfasha nitandukanye na cyo, Ngusenge wenyine.
