1
Nzahimbaz’ Imana mfite umutima unyuzwe, Kubw’ urukundo rwawe n’ imbabazi wangiriye, Mfasha mu ntege nke zanjye, Unsindire icyaha. Murikir’ umutima wanjye, Nguhimbaze Mwami.
2
Mutima wanjye umvira, Wubahe Uwiteka, Ungarure hafi yawe, Ne kuyoba Mukiza, Narazimiye, Mvana mu nzira y’ urupfu Mwami. Wampaye ibyiringiro igihe wampfiraga.
3
Mfukamye imbere yawe, Ngushima Mwami wanjye, Ndakwinginze Mwami mpa umugisha uyu munsi, Nkeney’ urukundo n’ ubuntu biva kuri wowe. Maz’ imibereho yanjye ijy’ iguhesh’ ikuzo.
