Nzahimbaza  Imana
Indirimbo 3443 verses

Nzahimbaza Imana

1

Nzahimbaz’ Imana mfite umutima unyuzwe, Kubw’ urukundo rwawe n’ imbabazi wangiriye, Mfasha mu ntege nke zanjye, Unsindire icyaha. Murikir’ umutima wanjye, Nguhimbaze Mwami.

2

Mutima wanjye umvira, Wubahe Uwiteka, Ungarure hafi yawe, Ne kuyoba Mukiza, Narazimiye, Mvana mu nzira y’ urupfu Mwami. Wampaye ibyiringiro igihe wampfiraga.

3

Mfukamye imbere yawe, Ngushima Mwami wanjye, Ndakwinginze Mwami mpa umugisha uyu munsi, Nkeney’ urukundo n’ ubuntu biva kuri wowe. Maz’ imibereho yanjye ijy’ iguhesh’ ikuzo.