1
Yes’ arahamagara, Munyabyaha ngwino, Ubu turagusabira, Nyamuna ngwino, Arakwiteze munyabyaha, Ngwino, Ngwino, N’ igihe cyo kumumenya, Nyamuna ngwino.
2
Nib’ uremerewe n’ ibyaha, Ngwino, Ngwino, Yesu aragutur’ uwo mutwaro ngwino, Yesu n’ umunyebambe, Munyabyaha ngwino, Ni we wagucunguye, Munyabyaha ngwino.
3
Umv’ ubury’ akwinginga, Munyabyaha ngwino, Ngwin’ araguh’ umugisha, Nyamuna ngwino, Araguhamagara, Munyabyaha ngwino, Ubu turagusabira, Nyamuna ngwino.
