1
Iy’ Umukiza wanjy’ anyoboye, Uko ndi kose ngir’ amahoro, Ankirish’ umuraba w’ ibyaha, Amaboko y’ akiza.
2
Ahor’ andamiz’ amaboko ye, Akanambwiz’ ijwi ry’ ihumure, Ati: Humura, Nzakuramiza, Amaboko akiza.
3
Azandinda anyobor’ iteka, Ntacyo nzatinya ndi kumwe na we, Nzi kw’ ahor’ andind’ iteka ryose, Ndi mu mabokw’ akiza.
Gusubiramo
S. na A. : Ndi mu mabokw’ akiza, Amaboko y’ akiza,
N’ ubwo naba ngeze no mu kaga,
Ndi mu mabokw’ akiza.
T. na B. : Ndi mu mabo... ...kw’ aki... mabokw’ akiza,
Amaboko akiza ....mabokw’ akiza,
N’ ubwo naba ngeze no mu kaga,
Ndi mu mabokw’ akiza.
