1
Nakurikiye Yesu mu kibaya akiz’ abarwayi, Ac’ iminyururu y’ ibyaha no kuruhur’ imitwaro.
2
Namukurikiye ku musoz’ igihe yahindurwaga, Imana iravuga iti: Ur’ Umwana wanjye nkunda.
3
Namukurikiy’ i Kalvari, Agend’ atukwa na benshi, Akomez’ inzira y’ Umwanzi, Yikorey’ umusaraba.
4
Nzamuku rikira nkiriho, Maz’ atume mpora nesha, Kugez’ ubwo nzager’ iwacu , Ahahor’ umunezero.
Gusubiramo
S.: Mbega ng o biranezeza gukurikira Yesu!
Akanyoboz’ ubuntu bwe, Akangeza mw’ ijuru.
A., T., B .: Mbega ngo biranezeza, gu – kuriki – ra Yesu ! … .
Akanyoboz’ ubuntu bwe, a - kangeza mw’ ijuru (mw’ ijuru) .
