Nabony’ u munt’ unaniwe, Kand’ agenda yihanganye, Yikorey’ umusaraba, Nyamara ntabwo yari yihebye . Imibabar’ iba myinshi! Arik’ uw’ urahebuje! Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: N ’uko mfit’ ibyiringiro.
Nabony’ afite n’ intwaro, Arwany’ iby’ is’ ashikamye, Kand’ arwan’ amaramaje ngw’ azabon’ ikamba rihoraho. N’ubwo yari y arenganye, Ntiyigeze yivovota; Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: N ’uko mfit’ ibyiringiro.
Nabony’ uwasiz’ inshuti ze, Bakundanaga cyane, Atandukana n’ iby’ is i, Ahitamw’ inzir’ imuruhije. N’ubw’ irimw’ ibibabaza, Arikw’ ariyumanganya, Mubaz’ ikimuh’ intege, Ati: N ’uko mfit’ ibyiringiro .
Tur’ abagenzi mur’ iyi si, Y’ akaga n’ agahinda, Irimw’ ibyago n’ urwango, N’ ibituro byuzuye mw’ abantu, Kugez’ ubwo Krist’ azaza, Akarokor’ abe bose, Se, n’ iki cyadukomeza, Atar’ ibyiringiro bishyitse?
