Mugenzi  Komera
Indirimbo 3504 verses

Mugenzi Komera

1

Mugenzi komera Yes’ ari hafi, Twamu tegereje kera, Tugiye kwitahir’ iwacu heza, Turirimbe ko dutsinze. Twihangane twe kumuhemukaho, Kandi w’ ataduhemukiye, Yatwerets’ urukundo ruhebuje, Ni rwo rwatumy’ adupfira.

2

Mugenzi komera, Utegerez’ umudugudu w’ izahabu, Wateguriwe abakiranutsi, Ni ho tuzaruhukira. Ihangane ntabwo tuzagum’ aha, Mu buhanya no mu miruho, Har’ ubw’ umwijim’ uzatamuruka, Igitondo gitangaze.

3

Mugenzi komera dore araje, Uwo Muremyi wa byose, Azanye n’ abamarayika benshi, Azanye n’ ingororano. Ihangan’ ugez’ igih’ Umukiza, Azakubwir’ aya magambo, Ngo mugaragu mwiz’ ukiranuka, Igire mu munezero.

4

Mugenzi ujy’ uhora wihanganye, Komeza kwizera kwawe, Amarira yawe ahanagurwe, Maz’ uzahabwe n’ ikamba. Ihangane mwene Data ni koko, Isezerano rye n’ impamo; Uzibanirayo n’ abakijijwe, Na Yes’ Umukiza wacu.