Mugenzi komera Yes’ ari hafi, Twamu tegereje kera, Tugiye kwitahir’ iwacu heza, Turirimbe ko dutsinze. Twihangane twe kumuhemukaho, Kandi w’ ataduhemukiye, Yatwerets’ urukundo ruhebuje, Ni rwo rwatumy’ adupfira.
Mugenzi komera, Utegerez’ umudugudu w’ izahabu, Wateguriwe abakiranutsi, Ni ho tuzaruhukira. Ihangane ntabwo tuzagum’ aha, Mu buhanya no mu miruho, Har’ ubw’ umwijim’ uzatamuruka, Igitondo gitangaze.
Mugenzi komera dore araje, Uwo Muremyi wa byose, Azanye n’ abamarayika benshi, Azanye n’ ingororano. Ihangan’ ugez’ igih’ Umukiza, Azakubwir’ aya magambo, Ngo mugaragu mwiz’ ukiranuka, Igire mu munezero.
Mugenzi ujy’ uhora wihanganye, Komeza kwizera kwawe, Amarira yawe ahanagurwe, Maz’ uzahabwe n’ ikamba. Ihangane mwene Data ni koko, Isezerano rye n’ impamo; Uzibanirayo n’ abakijijwe, Na Yes’ Umukiza wacu.
