1
Har’ amakuru mez’ amenywa n’ abagenzi, Bazerera kure y’ iwabo, Kuk’ Umukiz’ agiye kuza mu bwiza bwe, Kand’ agiye kwim’ ingoma ye.
2
Ibituro by’ abera bos’ uko bangana, Byose bizakingurwa rwose; Kand’ inteko z’ abasinzira mu kuzimu, Bazongera gutura kw’ isi.
3
Nta kizadutanya mur’ iyo si nshya nziza, Tuzaririmb’ uko twakize. Abacunguwe bazaba bavuye hose, Baramy’ Umwami wo mw’ ijuru.
4
Haleluy’ amina, Haleluya iteka; Nitwitonda tuzahatura. Ba maso nezerwa, Kand’ ujye wiringira, Maz’ uzambar’ ikamba ryiza.
Gusubiramo
Azaza, ndabizi kw’ azagaruka, Nukw’ azaza rwos’ azaza.
Abagenzi bose barembye, Bazakir’ Umukiza naza kwima.
