Har’  Amakuru  Meza
Indirimbo 44 verses

Har’ Amakuru Meza

1

Har’ amakuru mez’ amenywa n’ abagenzi, Bazerera kure y’ iwabo, Kuk’ Umukiz’ agiye kuza mu bwiza bwe, Kand’ agiye kwim’ ingoma ye.

2

Ibituro by’ abera bos’ uko bangana, Byose bizakingurwa rwose; Kand’ inteko z’ abasinzira mu kuzimu, Bazongera gutura kw’ isi.

3

Nta kizadutanya mur’ iyo si nshya nziza, Tuzaririmb’ uko twakize. Abacunguwe bazaba bavuye hose, Baramy’ Umwami wo mw’ ijuru.

4

Haleluy’ amina, Haleluya iteka; Nitwitonda tuzahatura. Ba maso nezerwa, Kand’ ujye wiringira, Maz’ uzambar’ ikamba ryiza.

Gusubiramo

Azaza, ndabizi kw’ azagaruka, Nukw’ azaza rwos’ azaza.

Abagenzi bose barembye, Bazakir’ Umukiza naza kwima.