Murinzi  We  Menyesh’  Igihe
Indirimbo 54 verses

Murinzi We Menyesh’ Igihe

1

Murinzi we! Menyesh’ igihe! Mbes’ iwacu n’ imuhero? At’ ijoro ryijimye cyane, Ariko buracya. Ntukarire, Gumy’ ugende, Nturorere kwiringira, Kugez’ igih’ uzasohora, Mu muns’ uhoraho.

2

Murwanyi we! Tyo mbwira nawe! Ansubiza yitonz’ ati: Intambar’ igiye gushira. Guma ku rugamba. Wibabara, Ihangane, Wirek’ imirimo yawe, Kuko tuzabon’ ibihembo, Tumaze gutsinda.

3

Ndacyabaz’ ibyaremwe byose, Binsubiza bitya biti: Iy’ is’ igiye guhanguka, Haz’ ind’ idashira. Ntukarir’ ibimenyetso, Byerekan’ aho tugeze, Kand’ ibintu byose byaremwe, Biriteg’ impanda.

4

Imuhir’ ubu ni bugufi, Tunezerwe mu mitima. Duhumure ko tuzakira, Dushir’ agahinda. Ntukarire tuzabana, Amakub’ azab’ ashize. Ntabwo tuzabur’ amahoro mu rugo rwa Data.