1
Mu gihe ndi hafi kubur’ ibyiringiro; Mu gihe ntentebutse; Yesu ndakwinginze, Wumve gutaka kwanjye; Mfat’ ikiganza, Maz’ ungez’ iwacu.
2
Mu gihe mbundikiwe n’ umwijima mwinshi , W’ ibyago n’ amakuba, Umpe kwambuk’ inyanja y’ ibigeragezo. Mfat’ ikiganza, Maz’ ungez’ iwacu.
Gusubiramo
Mwami mwiza cyane, Umfate unkomeze.
Ndarushye, Ndihebye, Nta ntege.
Mu mwijim’ ukaze, Umfate unkomeze;
Mfat’ ikiganza, Maz’ ungez’ iwacu.
