Ntabwo  Nzakureka
Indirimbo 4374 verses

Ntabwo Nzakureka

1

Ntabwo nzakureka, ntabwo nzakuvaho. Ntabwo nzagusiga wenyine. Nzakurinda kandi nzajya ngukomeza, Nzajya nkwitaho ngushoboze. Witiny’ ah ubwo kurikiza amabwiriza n’ inama byanjye.

2

Igih’ umugaru uguteragana, Koresh’ isengesh’ ubimbwire. Nzakubumbatiza amaboko yanjye, Nzakurinda kandi nkwiteho. N’ igih’ uz ajy’ ugeragezwa, Nzajya nkubonesherez’ inzira.

3

Ijuru rizakinguruka habone, Uhishurirw’ ubwiza bwanjye. Uzabon’ amahor’ atemba nk’ uruzi, Byose bizaba byiza gusa. Nzajya mbana nawe iteka, Kandi nzajya ndind’ intambwe zawe.

4

Mu gih’ ubugingo bwawe busakiranye n’ umwijim’ ukaze cyane, Nzajya ntamurur’ umwijim’ ukugose, Nzakuyoboz’ umucyo waka. Nzagukund’ urukundo, Nzajya nkumurikira ah’ ujya hose.