Ntabwo nzakureka, ntabwo nzakuvaho. Ntabwo nzagusiga wenyine. Nzakurinda kandi nzajya ngukomeza, Nzajya nkwitaho ngushoboze. Witiny’ ah ubwo kurikiza amabwiriza n’ inama byanjye.
Igih’ umugaru uguteragana, Koresh’ isengesh’ ubimbwire. Nzakubumbatiza amaboko yanjye, Nzakurinda kandi nkwiteho. N’ igih’ uz ajy’ ugeragezwa, Nzajya nkubonesherez’ inzira.
Ijuru rizakinguruka habone, Uhishurirw’ ubwiza bwanjye. Uzabon’ amahor’ atemba nk’ uruzi, Byose bizaba byiza gusa. Nzajya mbana nawe iteka, Kandi nzajya ndind’ intambwe zawe.
Mu gih’ ubugingo bwawe busakiranye n’ umwijim’ ukaze cyane, Nzajya ntamurur’ umwijim’ ukugose, Nzakuyoboz’ umucyo waka. Nzagukund’ urukundo, Nzajya nkumurikira ah’ ujya hose.
