1
Hano mur’ iyi si si hw’ iwacu; Ahubwo mw’ ijuru ni hw’ iwacu. Mw’ isi y’ umubabaro n’ intimba zidashira, Kwa Data mw’ ijuru ni hw’ iwacu.
2
Mw’ ijuru n’ iwacu nta kabuza; N’ igihe gitoya ngatahayo. Ibi bihe ducamo biri hafi gushira, Ngiye kuger’ iwacu mw’ ijuru.
3
Mw’ ijuru kwa Yesu ni ho nzaba; Mw’ ijuru nzahaboner’ ikuzo. Tuzabana n’ abera, n’ inshuti twakundaga; Nzaruhukirayo ni hw’ iwacu.
