Hano  Mur’  Iyi  Si  Sihw’  Iwacu
Indirimbo 4383 verses

Hano Mur’ Iyi Si Sihw’ Iwacu

1

Hano mur’ iyi si si hw’ iwacu; Ahubwo mw’ ijuru ni hw’ iwacu. Mw’ isi y’ umubabaro n’ intimba zidashira, Kwa Data mw’ ijuru ni hw’ iwacu.

2

Mw’ ijuru n’ iwacu nta kabuza; N’ igihe gitoya ngatahayo. Ibi bihe ducamo biri hafi gushira, Ngiye kuger’ iwacu mw’ ijuru.

3

Mw’ ijuru kwa Yesu ni ho nzaba; Mw’ ijuru nzahaboner’ ikuzo. Tuzabana n’ abera, n’ inshuti twakundaga; Nzaruhukirayo ni hw’ iwacu.