Bigiye  Gusobanuka
Indirimbo 4455 verses

Bigiye Gusobanuka

1

Turi hafi kujy’ aheza, Mu gihugu cyiza cyane. Ntituzongera kurira, Bigiye gusobanuka!

2

Ibyiza twari twahombye, Tuzongera kubihabwa. Mw’ ijuru tuzanezerwa, Bigiye gusobanuka!

3

Tuzamenya nez’ impamvu, Twahuraga n’ amakuba, Indirimbo zigatuza, Bigiye gusobanuka!

4

Ibijya bidushobera, Tukibaz’ impamvu yabyo, Tukabur’ ibyiringiro, Bigiye gusobanuka!

5

Imana yac’ iz’ inzira, Ni y’ ifit’ urufunguzo, Izadukiz ’ amarira, Bigiye gusobanuka!

Gusubiramo

Twiringir’ Imana gusa, Ntitugir’ ubwoba rwose.

N’ ubwo duhura n’ ibiruhije , Bigiye gusobanuka!