1
Turi hafi kujy’ aheza, Mu gihugu cyiza cyane. Ntituzongera kurira, Bigiye gusobanuka!
2
Ibyiza twari twahombye, Tuzongera kubihabwa. Mw’ ijuru tuzanezerwa, Bigiye gusobanuka!
3
Tuzamenya nez’ impamvu, Twahuraga n’ amakuba, Indirimbo zigatuza, Bigiye gusobanuka!
4
Ibijya bidushobera, Tukibaz’ impamvu yabyo, Tukabur’ ibyiringiro, Bigiye gusobanuka!
5
Imana yac’ iz’ inzira, Ni y’ ifit’ urufunguzo, Izadukiz ’ amarira, Bigiye gusobanuka!
Gusubiramo
Twiringir’ Imana gusa, Ntitugir’ ubwoba rwose.
N’ ubwo duhura n’ ibiruhije , Bigiye gusobanuka!
