1
Mwami w’ amahanga yose, Uduhe gukunda bose ; Uturinde kurobanura, No kuvangurana mu moko.
2
Kurah’ urusika Mwami, Rwabasha gutandukanya, Abana bawe wacunguye; Utugir’ umwe dukundane.
3
Mwami ngusaby’ imbabazi, Nataniye mu bwangan yi; Mfasha menye ibyaha byanjye, Ne kukubamb’ ubwa kabiri.
4
Mbashisha kuvuganira, Abanyantege nke bose, Barenganwa ntibitabweho ; Mpa gushikama mbavugire.
5
Unyuzuz’ Umwuka Wera, Mbashe gukor’ ibikwiye, Aho mba hos’ igihe cyose, Nkorah’ unkoresh’ ibikwiye.
