Mwami  W’ Amahanga  Yose
Indirimbo 4465 verses

Mwami W’ Amahanga Yose

1

Mwami w’ amahanga yose, Uduhe gukunda bose ; Uturinde kurobanura, No kuvangurana mu moko.

2

Kurah’ urusika Mwami, Rwabasha gutandukanya, Abana bawe wacunguye; Utugir’ umwe dukundane.

3

Mwami ngusaby’ imbabazi, Nataniye mu bwangan yi; Mfasha menye ibyaha byanjye, Ne kukubamb’ ubwa kabiri.

4

Mbashisha kuvuganira, Abanyantege nke bose, Barenganwa ntibitabweho ; Mpa gushikama mbavugire.

5

Unyuzuz’ Umwuka Wera, Mbashe gukor’ ibikwiye, Aho mba hos’ igihe cyose, Nkorah’ unkoresh’ ibikwiye.