Iyo  Ngenda  Mba  Ndi  Kumwe  N’ Imana
Indirimbo 4543 verses

Iyo Ngenda Mba Ndi Kumwe N’ Imana

1

Iyo ngenda mba ndi kumwe n’ Imana, Kandi tugenda twiganirira. Turasabana rwose, tukishima, N’ iyo haba mu mugaru mwinshi. Turasabana rwose, tukishima, Ibihe byose turagendana.

2

Inyibutsa amateka ya kera, Umugambi wabaye mw’ ijuru, Wo kuncungura ngo mbon’ ubugingo. Wabayeho jyewe ntarabaho, Njya kuremwa ntabwo byar’ impanuka, Habay’ umugambi wo kundema.

3

Mw’ ijuru nzatemberana n’ Imana, Dufatanye na yo mu biganza. Iyi si turimo izakurwaho, Nzabana n’ Iman’ iteka ryose. Iyi si dutuyemw’ izakurwaho, Hazaz’ indi tuzabamw’ iteka.