Har’ ijwi rya Marayika, Rimbwira ryongorera. Iryo jwi rirankomeza, Rinter’ ibyiringiro. N’ ubw’ ijoro ryegereje, N’ umurab’ ar’ icyago; Bigiye gutamuruka, Maz’ umucy’ utangaze.
No mu gihe cy’ akabwibwi, Umucy’ urengarenga; Inyenyer’ ifit’ umucyo, Izamurika cyane. Ijoro niribudika, Ntugir’ ubwoba rwose; Hasigay’ igihe gito, Umucy’ ugatangaza .
Ibyo byiringiro bitsika mu mutima wanjye; Bitamurur’ umwijima, Umucy’ ugatangaza! Iy’ Umwami yimye mu mutima waw’ ushavuye, Ibyiringiro bishyitse biguma mu mutima.
Gusubiramo
Sop: Ijwi numva, Rint er’ ibyiringiro;
Rinter’ ibyishimo , Mu – mu mutima.
Alto : Ijwi numva, …jwi numva ry’ ihozo,
Rinter a ibyiri – byiri ngiro;
Rinter’ ibyi – byishimo pe!
…shimo mu mutima.
Tenor na Bass : Ijwi numva – mva ry’ ihozo,
Rinter a ibyiri – byiri ngiro;
Rinter’ ibyi – byishimo pe!
…shimo mu muti… mu mutima.
