1
Iy’ inzir’ icuz’ umwijima, Yes’ aranyeger’ akambwira; Ati: “Komera mwana wanjye, Ndagukunda.”
2
Arankunda bihebuje pe! Urukundo rutadohoka. Ampaz’ umunezero mwinshi, Arankunda!
3
Mu minsi mib’ arandengera, Akandwanaho mu makuba. Andokora mu byago byose, Arankunda!
4
Ibyo mw’ isi birarangira, Bikayonga bigashiraho. Arik’ urukundo rwa Yesu, Ruhoraho.
5
Yaryamishijwe mu muvure, Yabambwe no ku musaraba. Ni jye yagiriraga rwose, Arankunda.
6
Kand’ azagaruka mu bicu, Aje kunjyana iwe mw’ ijuru. Tuzasingiz’ urukundo rwe, Mu ndirimbo.
