Nd’ Umugenzi  Mur’  Iyi  Si
Indirimbo 4574 verses

Nd’ Umugenzi Mur’ Iyi Si

1

Nd’ umugenzi mur’ iyi si, Nerekeye mw’ ijuru; Mu gihugu gihoramw’ umucy’ utazima! N’ ubwo ngoswe n’ abagome; N’ ubw’ is’ inyibasiye; Nta cyambuza gukomeza, Yes’ arankunda !

2

Data wa twes’ arankunda, Kandi niw’ unyobora. Ankomereza kwizera, N’ ukuboko kwe. Mu mugaru, mu bishuko, Mu gahinda mu byago; Ijwi ry’ Umukiza wanjye rirankomeza.

3

Gukorer’ Umwami nk’ uwo, Ntibigir’ uko bisa! Nifuza kumumenya, Nkanamwigiraho. N’ ibyishimo bitavugwa; Umucunguzi wanjye, Azanyambutsa rwa ruzi, Nger e hakurya!

4

Ku cyambu gituje cyane, Ni ho ngiye kwambuka. Nta marir’ azagerayo, Krist’ arahari! Kand’ imibabaro yose, Tugirira mw’ iyi si; Yes’ araje bidatinze, Adutabare.