Nkunda  Kunguk’  Ibya  Yesu
Indirimbo 614 verses

Nkunda Kunguk’ Ibya Yesu

1

Nkunda kunguk’ ibya Yesu, Kwerekan’ imbabazi ze; Kwunguk’ ubwenge bw’ ukuri, N’ urukundo rw’ Umukiza.

2

Nshishikarir’ ibya Yesu, Meny’ iby’ ashaka binkwiye, Mwuka Wera mfuturira! Mbwir’ uko Yesu y ankunze!

3

Nunguk’ ijambo rya Yesu, Mbane n’ Umwam’ antoneshe; Numvir’ iby’ ambwira byose, Mpuze na we muyoboke.

4

Meny’ iby’ ingoma ya Yesu, Menye n’ ubwiza bwe bwose, Menye n’ ukw’ agiye kwima, Ni we Mwami w’ amahoro.

Gusubiramo

Nunguk’ ibya Yesu, Nunguk’ ibya Yesu.

Kwunguk’ ubwenge bw’ ukuri,

N’ urukundo rw’ Umukiza.