1
Yesu ndagukunze rwose, Ndakwihaye. Ingeso mbi zose, Nzanz’ uko zingana. Ni wowe Mukiza wanjye mwiza, Nkuyoboke. Ntabwo nigeze kugukunda, Nk’ ubu ngubu.
2
Ndagukunze kuko wabanje, Kunkunda, Waranyiguriy’ unkiriz’ i Kalwari. Ngukundiy’ ikamba ry’ amahwa, Wahambikiwe, Ntabwo nigeze kugukunda, Nk’ ubu ngubu.
3
Mperey’ ubu ngukunda, Nzageza gupfa. Nzajya ngusingiz’ iteka , Ngihumeka; Nah’ urupfu ruzanyegurira, Nzavuga nti: Ntabwo nigeze kugukunda, Nk’ ubu ngubu.
4
Ubwo nzager’ aho, Waduteguriye, Nzajya mpaguhamiriz’ itek’ iteka. Nzaguhimbaza nambay’ ikamba, Ritunganye; Ntabwo nigeze kugukunda, Nk’ ubu ngubu.
