1
Ntumpiteho Mukiza we! Wumv’ uko nganya. Ubw’ ugenderer’ abandi, Nanjye ntunsige.
2
Njye neger’ intebe yawe, Mpabw’ imbabazi. Ngupfukamire, mbabaye, Mpa kukwizera.
3
Ntaw’ undi nakwiringira, Ni wowe nshaka. Mvur’ ibikomere byanjye, Umbabarire.
4
Ur’ isoko y’ amahoro, Nyir’ ubugingo. Singir’ undi niyambaza, Keretse wowe.
Gusubiramo
Yewe Mukiza! Umv’ uko nganya.
Ubw’ ugenderer’ abandi, Nanjye ntunsige.
