1
Gihe cyiza cyo gusenga, Kintarura mu mpagarara; Ngo nigir’ aho Dat’ ari, Muganyir’ ibyo nkennye byose. Mu bihe by’ umubabaro, Nabony’ ibimpumuriza. Ntsind’ ubukana bw’ Umwanzi, Mu bihe byiza byo gusenga.
2
Gihe cyiza cyo gusenga, Jy’ unsohorez ’ amasengesho, K’ Uwiteka ntahemuka, Aratwiteze ngw’ aduhire, Ndamwihereje rwos’ ubu, Yuk’ ubwe yampamagaye, Niringiy’ imbabazi ze, Nogez’ ibihe byo gusenga.
3
Gihe cyiza cyo gusaba, Urajy’ uhor’ umpumuriza, Ugez’ aho nger’ iwacu, Nzataha nzamuwe mu bicu, Mpembw’ ibihembo by’ abera, Ni byo bizaramb’ iteka. Ubwo ni bwo nzasezera Ku bihe byiza byo gusenga.
