1
Ndagushaka Mukiza we! Ntabwo mbasha kwigenza. Ndifuza k’ umpora hafi, Gumy’ unyikomereze.
2
Ndagushaka Mukiza we! Kuko noroshye cyane. Niw’ umbwir’ ibinkomeza, Nta wundi mbitezeho .
3
Ndagushaka Mukiza we! Aho ndi mur’ iyi si. Mu muvumbi no ku zuba, Mu bimbabaza byose.
4
Ndagushaka Mukiza we! Mbwiriz’ ibitunganye. Ungeze kuri Yor’dani, Umpe no kuyambuka.
Gusubiramo
Sinzagir’ icyo ntinya,
Umbwiriz’ iby’ ushaka.
Nta cyambuza kuz’ ah’ uri,
Ngukurikir’ ah’ ujya .
